Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wo ku wa 29 Ukuboza 2024, mu bilometero 300 uvuye mu Murwa Mukuru Addis Ababa.
Umuvugizi wa Leta ya Sidama, Wosenyeleh Simion yabwiye ibinyamakuru ko abantu 71 aribo bamaze kumenyaka bapfuye, abandi batanu bari kuvurwa.
Ati “Abantu batanu bameze nabi cyane ariko bari kuvurirwa ku bitaro bikuru by’akarere ka Bona.”
Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda yatangaje ko abagabo 68 n’abagore 3 ari bo bamaze kumenyekana ko bapfuye. Ivuga kandi ko icyaba cyateye iyi mpanuka ari uko iyi kamyo yari itwaye abarenze ubushobozi bwayo.
Kugeza ubu umubare w’abari muri iyi modoka nturatangazwa. Abagenzi bari muri iyi kamyo benshi ni abari bavuye mu bukwe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!