Aba baturage baguye mu guhangana kwavutse hagati y’abakoraga imyigaragambyo n’inzego zishinzwe umutekano.
Amnesty International ivuga ko mu gace ka Bahir Dar ariho habereye ubwicanyi bukomeye kuko haguye nibura abagera kuri 30, ariko abayobozi bo bavuze ko barindwi bonyine ari bo bapfuye ubwo abashinzwe umutekano bakumiraga imvururu zatewe n’abigaragambya.
Uyu muryango uvuga ko abandi bantu 67 bapfuye ubwo inzego z’umutekano zarasaga imbonankubone ku bakoraga imyigaragambyo mu Mijyi itandukanye y’agace ka Oromo.
Abaturage bo mu duce twa Oromo na Amhara bakoraga imyigaragambyo bamagana ihezwa muri politiki n’ubukungu, by’umwihariko abo muri Oromo banasabaga irekurwa ry’abantu bagiye bafungwa mu myigaragambyo yabanje.
Abadashyigikiye ubutegetsi bemeranyije n’imibare y’abapfuye itangwa na Amnesty International.
BBC yatangaje ko Abayobozi bavuze ko abigaragambya bari bagamije gusenya Guverinoma n’imitungo y’abantu ku giti cyabo, byanateje impfu z’abantu b’inzirakarengane.
Amerika yatangaje ko ihangayikishijwe cyane n’imvururu zabaye, kandi ko uburenganzira bw’abantu bwo gukora imyigaragambyo bukwiye kubahwa.
Imyigaragambyo yadutse mu Ugushingo umwaka ushize nyuma y’umugambi wari watangajwe wo kwagurira umurwa mukuru Addis Abeba mu gace ka Oromia. Ibi byatumye abahinzi bo mu bwoko bwa Oromo (abaturage benshi babarizwamo) muri ako gace bagira impungenge n’ubwoba bwo kwimurwa.
Nubwo uwo mugambi waje guhagarikwa ntibyabujije imyigaragambyo gukomeza kubera ibibazo abayikora bagaragaza birimo guhezwa no kutubahiriza uburenganzira bwa muntu.
Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu,Human Rights Watch, ugaragaza ko abantu 400 bishwe bahangana n’inzego z’umutekano kuva imyigaragambyo itangiye, ariko Guverinoma ntiyemera iyo mibare.



















TANGA IGITEKEREZO