Ntabwo Leta ya Ethiopa yatangaje impamvu yataye muri yombi abo bakozi, gusa Loni yatangaje ko yamaze gushyikiriza Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Ethiopia impapuro zisaba ko abo bakozi barekurwa vuba na bwangu.
Hagati aho, ubuyobozi bw’Ingabo za Loni ziri muri Ethiopia bwasuye abo bakozi batawe muri yombi.
Leta ya Ethiopia imaze iminsi mu ntambara karundura ihanganyemo n’umutwe wa TPLF ukomoka mu gace ka Tigray, wamaze kwiyungwaho n’undi mutwe wa OLA yose ikavuga ko igamije gukura Abiy Ahmed, Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu, ku butegetsi.
Iyi ntambara iherutse gukaza umurego mu minsi ishize ubwo TPLF yigambaga gusatira Umurwa Mukuru wa Addis Ababa, ibintu ingabo za Leta zateye utwatsi.
Umubano wa Loni na Ethiopia urimo agatotsi mu gihe uyu Muryango uherutse gutangaza ko abantu bagera kuri miliyoni eshanu bashobora kwibasirwa n’inzara mu gace ka Tigray kuko Leta yagakumiriye, mu gihe nayo ishinja uwo Muryango gushyigikira TPLF, amakuru akavuga ko imodoka zabaga zijyanye ibiribwa muri Tigray, zashyirwagamo intwaro zifashishwaga mu ntambara.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!