00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Eswatini yakiriye arenga miliyoni 5 $ yo kwakira abirukanwe muri Amerika

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 19 November 2025 saa 04:23
Yasuwe :

Guverinoma ya Eswatini yatangaje ko yakiriye miliyoni 5,1 $ mu masezerano yo kwakira abirukanwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri gahunda yayo yo gusubiza abimukira batemewe n’amategeko iwabo.

Ni icyemezo cyababaje imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko gushyigikira iyo gahunda ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ari uguhonyora uburenganzira bwa muntu.

Umuryango uharanira uburenganzira bwa Muntu, Human Right Watch, wagaragaje ko wabonye inyandiko z’ibikubiye muri aya masezerano zivuga ko Eswatini yahawe miliyoni 5,1 $ kugira ngo yakire abimukira birukanwe 160.

Minisitiri w’Imari muri iki gihugu, Neal Rijkenberg, yemeje ko ayo mafaranga yakiriwe koko gusa agaragaza ko ayo masezerano nta makuru yari ayafiteho.

Ati “Twabwiwe ko ari ay’abantu birukanwe muri Amerika twakiriye.”

Ku rundi ruhande umuvugizi wa guverinoma, Thabile Mdluli, yavuze ko ayo mafaranga ari ayo gufasha urwego rwa Eswatini rushinzwe kurwanya no gukumira ibiza (NDMA), n’ubwo iyo NDMA yo igaragaza ko nta burenganzira bwo gukoresha aya mafaranga ifite.

Iki cyemezo cyagiweho impaka cyane, dore ko hari n’imiryango imwe yajyanye guverinoma mu nkiko kugira ngo urukiko rutegeko ko icyo cyemezo cyo kwakira abirukanwe giteshwa agaciro.

Iyi miryango igaragaza ko abo bantu bashobora guteza ibibazo by’umutekano muke, gusa guverinoma ivuga ko bafungiye ahantu hatekanye kandi batazatinda mu gihugu kuko bazahita boherezwa mu bihugu by’iwabo.

Kugeza ubu Eswatini yakiriye abirukanwe 15 baje mu byiciro bibiri, ndetse umwe yamaze koherezwa iwabo muri Jamaica.

Eswatini yemeje ko yakiriye miliyoni 5,1$ yo kwakira abirukanywe muri Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages