00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Eritrea yikuye muri IGAD kubera ibibazo ifitanye na Ethiopia

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 13 December 2025 saa 03:02
Yasuwe :

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Eritrea, yikuye mu muryango wo muri Afurika y’Iburasirazuba no mu Ihembe rya Afurika ugamije Iterambere, IGAD, ivuga ko watereye agati mu ryinyo ku kibazo iki gihugu gifitanye na Ethiopia.

Iyi minisiteri yavuze ko IGAD yateshutse ku nshingano zo guteza imbere ibihugu biri muri uyu muryango no gukumira amakimbirane bityo ko ntacyo iki gihugu gikwiye kuba kikimara.

Iti “Eritrea yisanze nta yandi mahitamo ifite uretse kuva muri uyu muryango watakaje imbaraga zawo n’inshingano ndetse udafite icyo umariye abawugize.”

IGAD yo yavuze ko n’ubundi Eritrea itari isanzwe yitabira ibikorwa by’uyu muryango, ko nta buryo bufatika yatanze yumva ikibazo cyayo cyakemuka.

Ibi bibaye mu gihe hamaze iminsi intambara y’amagambo hagati ya Ethiopia na Eritrea, ibikomeza gutera umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi.

Kuva mu 2023, Ethiopia yagiye igaragaza ko ishaka kugera ku nyanja itukura kandi iciye muri Eritrea, ibyarakaje Eritrea cyane ko n’ubwo ibihugu byombi byagiranye amasezerano y’amahoro Ethiopia yo igaragaza ko itubaha ubwigenge bwa Eritrea.

Ibi byose biterwa n’uko ubwo Eritrea yabonaga ubwigenge bwayo mu 1993, byasize Ethiopia ari igihugu kidakora ku nyanja. Kuva icyo gihe ibihugu byombi bihora mu makimbirane ashingiye ku kuba Ethiopia ishaka uburyo nayo yagera ku nyanja.

Kubera ibyo bibazo kandi nabwo Eritrea yikuye muri IGAD mu 2007 yongera gusubiramo mu 2023, gusa kuba uyu muryango usigaye uyobowe n’uwahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ethiopia, Workneh Gebyehu, byatume ibintu birushaho kuba bibi.

Eritrea yikuye mu muryango wa IGAD, nyuma y'uko ibibazo iki gihugu gifitanye na Ethiopia bikomeje kwiyongera uyu muryango ntacyo ubikoraho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages