Sénégal yatangaje ko yagize uruhare mu gutuma urugendo rwe rubaho mu buryo butekanye.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Sénégal yatangaje ko Embalo yageze muri iki gihugu ku wa 27 Ugushyingo 2025, mu ndege ya gisirikare yacyo. Yahiritswe ku butegetsi ku wa 26 Ugushyingo.
Uyu mugabo wabanje gufungwa, yavuye mu gihugu nyuma y’ibiganiro bya Leta ya Sénégal n’abasirikare bafashe ubutegetsi ngo bamurekure.
Embalo yabanje gutangaza ko yatsinze amatora y’umukuru w’igihugu n’amajwi 65% ariko uwo bari bahanganye, Fernando Dias da Costa na we akavuga ko yatsinze.
Fernando Dias da Costa yabwiye AFP ko Perezida Embalo yari yacuze umugambi wo kumwitambika ngo atajya ku butegetsi.
Guinée-Bissau yabayemo ibikorwa byo guhirika ubutegetsi inshuro enye kuva ibonye ubwigenge mu 1974.
Sénégal iyoboye Umuryango w’Ubukungu uhuje ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika, CEDEAO, yavuze ko izafatanya n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu rugendo rw’ibiganiro bigamije kugarura ituze muri Guinée-Bissau.
Kugeza ubu igihugu kiyobowe na General Horta Inta-A wahise arahira nka Perezida w’Inzibacyuho wa Guinée-Bissau.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!