Umutwe wa M23 wubuye imirwano mu mpera za 2021 ugamije guharanira uburenganzira bw’abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda bahohoterwaga, bakicwa byanaviriyemo benshi guhungira mu bice bitandukanye by’Isi.
Mu bihe bitandukanye guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yagiye ivuga ko ari Abanyarwanda bayiteye ndetse idateze kuganira na bo ariko nyuma iza kwemera ko ari abanye-Congo bafashwa n’u Rwanda.
Amahanga na yo yaguye muri uwo mutego wo gukomeza kuvuga ko M23 ifashwa n’u Rwanda nyamara rwabihakanye kenshi runatanga ibimenyetso bigaragaza ukuri kwarwo.
Freddy Kaniki Rukema usanzwe ari Visi Perezida w’ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa RDC ushinzwe ubukungu n’imari ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa 3 Nyakanga 2025, yavuze ko mu bihe biri imbere abababonaga mu isura y’abafashwa n’u Rwanda bazabita intwari.
Ati “Mu minsi yashize twese twitwaga Abanyarwanda, ngo twateye igihugu cya Congo, uyu munsi turi abanye-Congo ariko u Rwanda ruri kudufasha. Ejo tuzaba turi intwari n’abacunguzi b’abanye-Congo.”
M23 ikimara kwigarurira ibice bingana na kilometero kare zirenga ibihumbi 30 yahasubije amahoro ku buryo abaturage bahise basubira mu byabo, batangira urugendo rwo kwiyubaka.
Kaninki yavuze ko mu biganiro bagiye kujyamo i Doha muri iyi minsi biteze ko Guverinoma ya RDC izabareka bagakomeza kuyobora no guteza imbere abatuye mu bice byose bigaruriye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!