00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

ECOWAS yateguye inama y’igitaraganya igamije kwiga ku kibazo cya Burkina Faso

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 27 January 2022 saa 06:49
Yasuwe :

Umuryango w’Ubukungu uhuza ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika (ECOWAS), watangaje ko ugiye gukora inama y’igitaraganya igamije kwiga ku kibazo cy’ihirikwa ry’ubutegetsi riherutse kuba muri Burkina Faso, aho Roch Marc Christian Kabore w’imyaka 64 yafunzwe n’igisirikare kiyobowe na Lt Col Paul-Henri Sandaogo Damiba wanafashe ubutegetsi.

Nyuma y’uko Perezida Kabore avanywe ku butegetsi, ECOWAS yamaganye ibyo bikorwa ivuga ko bihabanye n’Itegeko Nshinga ry’icyo gihugu, amakuru akavuga ko iyi nama y’igitaraganya izaba igamije kwiga ku bihano bishobora gufatirwa abahiritse ubutegetsi muri Burkina Faso, nk’uko byagenze ku babuhiritse muri Mali na Guinea mu mezi 19 ashize.

Ku ruhande rumwe, amakuru avuga ko ibihugu bimwe muri ECOWAS byifuza ko uyu Muryango washyira imbaraga mu biganiro n’abasirikare bafashe ubutegetsi muri Mali, Guinea na Burkina Faso, ibi bikaba biri mu rwego rwo kumva ibyifuzo byabo no kudatererana ubutegetsi bwabo mu gihe bagaragaza inyota yo kubusubiza mu maboko y’abasivile.

Icyakora hari abavuga ko kujenjekera ibikorwa nk’ibi by’ihirikwa ry’ubutegetsi bimaze kwiyongera muri Afurika y’u Burengerazuba, bishobora gutanga ubutumwa bubi no mu bindi bihugu, bityo bigatiza umurindi iyi migirire. Iyi nama itegerejwe kuri uyu wa Gatanu aho izakorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.

ECOWAS yateguye inama iziga ku kibazo cya Burkina Faso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .