00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ebola yakajije umurego muri Kivu y’Amajyaruguru

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 September 2026 saa 07:58
Yasuwe :

Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ikomeje kwibasirwa n’icyorezo cya Ebola, aho umubare w’abanduye wiyongereyeho hafi 16% mu minsi itanu gusa.

Raporo esheshatu ziheruka z’inzego z’ubuzima zigaragaza ko ku wa 30 Kanama 2026, iyi ntara yari ifite abantu 836 bari bamaze kwemezwa ko banduye Ebola. Nyuma y’iminsi itanu, uwo mubare wari umaze kugera kuri 969, bivuze ko hiyongereyeho abantu 133.

Muri icyo gihe, muri RDC hose hiyongereyeho abantu 422 banduye. Hafi umwe muri batatu muri bo yabonetse muri Kivu y’Amajyaruguru.

Kuva ku wa 31 Kanama, iyi ntara yakomeje kugira hagati y’abantu 20 na 32 bashya bandura Ebola buri munsi, ibintu bigaragaza ko icyorezo gikomeje gukaza umurego.

Kivu y’Amajyaruguru ifite uturere 16 tw’ubuzima twibasiwe na Ebola mu 34 tuyigize. Kayna ni ko gace gashya iki cyorezo giheruka kugeramo.

Muri iyo minsi itanu yakoreweho isesengura, Kivu y’Amajyaruguru ni yo ntara yonyine Ebola yakwirakwiriyemo ikagera mu kandi gace gashya.

Imibare igaragaza ko mu bantu 969 banduye Ebola muri Kivu y’Amajyaruguru, 638 bamaze gupfa.

Ni ukuvuga ko abagera kuri 66% by’abanduye ari bo bahitanwa n’iki cyorezo, mu gihe ku rwego rw’igihugu impuzandengo y’abapfa iri kuri 48%.

Ibigo byakira abarwayi ba Ebola muri iyi ntara na byo bikomeje guhura n’igitutu gikomeye.

Ibitanda 220 bihari byakoreshejwe ku kigero kirenga 100% muri buri munsi wo mu minsi itandatu yakoreweho isesengura.

Ku wa 3 Nzeri 2026, abarenga kimwe cya kabiri cy’abarwayi ba Ebola muri Kivu y’Amajyaruguru bavurirwaga mu bigo nderabuzima bitagenewe kwakira abanduye iki cyorezo.

Nubwo Intara ya Ituri ikiri izingiro ry’icyorezo cya Ebola muri RDC, ibimenyetso bikomeye by’uko gikomeje gukwirakwira biri kugaragara cyane muri Kivu y’Amajyaruguru.

Ebola yakajije umurego muri Kivu y’Amajyaruguru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages