Ni amakuru yatangajwe n’Umuyobozi w’Ikigo cya RDC gishinzwe ubushakashatsi mu by’ubuvuzi, Professor Jean Jacques Muyembe.
Muyembe yavuze ko umurwayi wagaragaye i Goma ari umugore w’umugabo uherutse kwicwa na Ebola mu gace ka Bunia.
Ati “Umurwayi wagaragaye i Goma byaturutse ku bipimo byafashwe na laboratoire. Ni umugore w’umugabo wishwe n’iyi virusi muri Bunia, wagiye i Goma nyuma y’urupfu rw’umugabo we.”
Aya makuru aje nyuma y’amasaha make u Rwanda ruhagaritse ingendo ziva n’izigana muri uyu mujyi wa Goma, ku batuye mu Mujyi wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryatangaje ko icyorezo cya Ebola cyongeye kugaragara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda, gihangayikishije ku rwego rw’Isi.
Mu butumwa Umuyobozi Mukuru wa OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus yashyize hanze kuri iki Cyumweru, yavuze ko muri ibi bihugu abamaze kwandura Ebola barenga 300, mu gihe abo yishe ari 88.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!