Ku wa 4 Nzeri 2025 nibwo Minisiteri y’Ubuzima muri RDC yatangaje ko icyorezo cya Ebola cyagaragaye muri Kasai.
Kuva icyo gihe kugeza ubu, abamaze kwandura ni 48 barimo 38 byemejwe n’inzobere ko banduye, ndetse n’abandi 10 bayikekwaho. Abapfuye ni 31 barimo 23 byari byemejwe n’abaganga ko banduye.
Abakiri mu bitaro ni 20 barimo 14 byamaze kwemezwa ko banduye ndetse n’abandi 6 bateregeje ibisubizo byo muri laboratwari.
Nyuma yo kubona ko ibintu bigenda birushaho kuba bibi inzego z’ubuzima zatangiye gutanga inkingo za ebola muri Kasai. Abarenga 700 barakingiwe.
Ebola ni imwe mu ndwara zandurira mu matembabuzi kandi zica mu gihe gito gishoboka.
Ibimenyetso byayo ni ukugira umuriro, kurwara umutwe, kuribwa mu ngingo, kubabara mu muhogo, gucika intege, guhitwa, kuruka cyane kandi kenshi, kuribwa mu nda no kuva amaraso ahantu hose hari umwenge ku mubiri w’umuntu.
Kuyirinda bisaba kwita ku isuku abantu bagira umuco wo gukaraba intoki hakoreshejwe amazi meza n’isabune; kwihutira kujya kwa muganga igihe umuntu agaragaje ibimenyetso bya Ebola, gukomeza umuco wo kwivuza hakiri kare igihe cyose wumva urwaye no kwirinda gukora ingendo zitari ngombwa ahagaragaye Ebola.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!