Igendeye ku masezerano y’uwo muryango ku guha agaciro ubudahangarwa bw’abagize iyo Nteko, EALA igiye kurinda Abadepite bakomoka mu Burundi ari bo Jérémie Ngendakumana, Frédéric Ngenzebuhoro, Yves Nsabimana na Dr. Martin Nduwimana.
Leta y’u Burundi yari yasabye ko abo badepite bahagarikwa kubera ko uburyo bakoresheje biyamamaza bwahindutse, ndetse ko harimo babiri bari muri EALA mu gihe ishyaka babarizwamo ritagihagarariwe mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Burundi, icyo cyifuzo kiza guteshwa agaciro na EALA kuko yavuze ko kinyuranyije n’ingingo ya 51 ya EAC igena imikorere n’imigenzereze y’iyo Nteko.
Mu itangazo ryaturutse mu Bunyamabanga bwa EALA hashingiwe kuri raporo y’uhagarariye itsinda, Peter Mathuki, abagize iyo Nteko bavuze ko ubudahangarwa bw’abagize EALA ari ndakuka.
Umwe mu badepite bahagarariye Kenya muri EALA, Abubakar Zein yavuze ko ikibaraje ishinga ari umutekano w’abagize iyo Nteko kugira ngo bakore imirimo yabo neza muri manda zabo akaba ari yo mpamvu bagiye kurinda bariya badepite nk’uko Newvision yabitangaje.
Mu Ugushyingo 2015 umwe mu bahagarariye Uganda muri EALA, AbuBakr Ogle yagiriye inama iyo Nteko ko yabwira ibihugu bigiyize kutitwaza icyo ari cyo cyose cyahungabanya amahame n’amategeko igenderaho.



















TANGA IGITEKEREZO