Mu 2014 ibihugu bitandatu bigize EAC byashyize umukono ku masezerano agenga ikoreshwa ry’intwaro mu karere ariko nta na kimwe kigeze kiyemeza.
Mu mpera z’iki cyumweru, ubwo Abadepite ba EAC na Komite Mpuzamahanaga ya Croix-Rouge (CICR), Arusha muri Tanzania bagiranye ibiganiro bagaragaza ko biteye impungenge.
Depite Rwigema Pierre Céléstin, uhagarariye u Rwanda muri EALA, yavuze ko ari ingenzi ko akarere gahangana n’ikibazo cy’intwaro zitemewe, avuga ko umutekano ari ikibazo kirenze igihugu ubwacyo kuko gikenera ubufatanye bw’ibihugu bitandukanye.
Yavuze umutekano muke ubangamira iterambere, imiyoborere bigatuma igihugu cyokamwa n’ubukene n’izindi ngaruka.
Ati “EAC iri gushyira mu bikorwa amasezerano y’isoko rusange rizorohereza urujya n’uruza rw’abantu, hagomba kubaho no gutinya ko ibyaha byambukiranya imipaka biziyongera”.
“Urujya n’uruza kandi rw’abantu ntabwo rubamo abashaka kubyaza umusaruro amahirwe ari mu bihugu gusa, runihishamo n’abanyabyaha. Niyo mpamvu hakenewe ubufatanye bw’inzego zose”.
Umuyobozi ushinzwe ububanyi n’amahanga n’ibikorwa by’ubutabazi bya CICR muri EAC, Dr Phillip Mwarika, yasabye EAC gukaza amategeko n’amabwiriza agenga icuruzwa ry’intwaro.
Dr. Phillip yasobanye ko kuyakaza bizatuma intwaro zitagera mu biganza by’abatazikwiye, bazifashisha mu gukora ibyaha bikomeye no kwibasira uburenganzira bwa muntu.
Umunyamabanga w’amasezerano y’ikoreshwa ry’intwaro, Dumisani Tlatla, yavuze ko ibihugu bigize EAC ari bimwe muri 36 ku Isi yose, byayashyizeho umukono.



















TANGA IGITEKEREZO