00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

EAC yanyomoje Tanzania ishaka gukurikirana igihembo cy’umuhanzi wahanze indirimbo y’umuryango

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 18 November 2018 saa 11:16
Yasuwe :

Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC) wanyomoje amakuru avuga ko hari umuhanzi ukomoka muri Tanzania, wayihimbiye indirimbo ntumwishyure.

Depite Marth Mlata, uhagarariye Ishyaka riri ku Butegetsi muri Tanzania rya CCM (Chama Cha Mapinduzi) mu Nteko Ishinga Amategeko, aheruka gusaba Guverinoma gukurikirana igihembo cy’umuhanzi ukomokayo, wahanze indirimbo ya EAC.

Umuyobozi wungirije Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ibikorwa by’Umuryango wa EAC muri Tanzania, Dr Damas Ndumbaro, yavuze ko Minisiteri yohereje ibaruwa imusabira igihembo mu bunyamabanga bwa EAC.

Umwe mu bayobozi ba EAC yabwiye The Citizen ko “Kugeza ku wa gatanu, iyo baruwa ntiratugeraho.”

Asobanura ko ibijyanye n’uko iyo ndirimbo yahimbwe n’abayihembewe, Minisiteri ya Tanzania ibizi.

Ubunyamabanga bwa EAC buvuga ko Umuhanzi, akaba n’Umwarimu, Joseph Mugango, ukomoka muri Tanzania, yahembwe $2,000 ku ruhare yagize mu ihimbwa ry’indirimbo yubahiriza uwo muryango.

Umunyamabanga wa EAC ushinzwe Umuco na Siporo, Bernard Lubega Bakaye, yavuze ko ‘Abibwira ko indirimbo y’umuhanzi w’Umunya-Tanzania ariyo yahize izitabiriye irushanwa ryo gutoranya iy’umuryango baribeshya.’

Ati “Nta n’umwe ushobora kuvuga ko indirimbo ya EAC ari igihangano cye. Ni uruvange rw’indirimbo zahimbwe n’abahanzi bo muri Tanzania, Uganda na Kenya.”

Yasobanuye ko mu 2005 aribwo ‘Abahanzi bo mu bihugu bigize EAC basabwe guhimba indirimbo zizatoranywamo iyubahiriza umuryango.’

Iyahimbwe n’Umunya-Kenya, Richard L. Khadambi yahize izindi ihembwa $3000, ikurikirwa n’Umunya-Tanzania Mugango, wahawe $ 2000 n’iya Joseph Wasswa wo muri Uganda ya gatatu yahembwe $1500.

Izi ndirimbo eshatu nta n’imwe yagizwe iyubahiriza EAC ahubwo itsinda ry’inzobere zo mu bihugu bitatu, ryanzuye ko ziteranywa, zigakorwamo imwe.

Iya Joseph Mugango yitwaga ‘Mungu Ibariki Jumuiya ya Afrika Mashariki.’

Lubega ati “Nta gihembo cyahawe indirimbo ya nyuma yazivuyemo nta n’umuntu ku giti cye watsinze no guhemba byarangiriye ku rwego rw’ibihugu.”

Indirimbo ya nyuma yamurikiwe Inama y’Abaminisiitiri ba EAC mu Ugushyingo 2005, yemerezwa mu y’Abakuru b’Ibihugu yabereye Arusha mu Ukuboza 2010.

Joseph Mugango, wahanze indirimbo yabaye iya gatatu mu zavuyemo iyubahiriza EAC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages