00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

DRC: Abarenga 800 banduye Cholera, umunani irabahitana

Yanditswe na Twagirayezu Patrick
Kuya 18 May 2025 saa 08:52
Yasuwe :

Mu gace ka Kalemie, gaherereye mu ntara ya Tanganyika, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abarenga 800 bamaze kwandura icyorezo cya cholera , mu gihe umunani muri bo bamaze guhitanwa na cyo kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2025.

Ibi byatangajwe n’umuyobozi ushinzwe gukurikirana ubuvuzi bw’ibanze muri ako gace, Germain Kalunga, aho agaragaza ko cholera ifite ubwiyongere bukabije muri aka gace.

Yavuze ko iyi ndwara yatewe ahanini n’ibiza by’imvura yateje imyuzure, bigatuma imyanda iva mu bwiherero butandukanye yisuka mu kiyaga cya Tanganyika n’umugezi wa Lukuga, aho bamwe mu baturage bavoma aya amazi bakayakoresha adatunganyijwe.

Yagize ati “Icyorezo cyatangiye mu byumweru bya mbere by’umwaka wa 2025, ariko kuva ku wa 28 Mata, imibare y’abandura yarazamutse cyane, rimwe na rimwe twakira abarwayi 70, 80, cyangwa 100 ku munsi.”

Yakomeje avuga ko ibitaro n’amavuriro byahuye n’akaga gakomeye ko kurenza ubushobozi bw’abo byakira, ariko ko bakoze ibishoboka byose kugira ngo barokore ubuzima bw’abaturage. Kugeza ubu, abamaze kwandura bageze kuri 838, umunani bahatakarije ubuzima.

Ikibazo cy’ibura ry’amazi kiri mu bituma abaturage bibasirwa n’iyi ndwara iterwa n’umwanda ukabije. Aho kugira ngo hafatwe ingamba zihuse, inzego z’ubuzima zahamagaje byihutirwa abaganga bose bo muri uyu mujyi kugira ngo batange ubutabazi bwangu mu kwita kuri aba barwayi.

Cholera ni indwara yandura cyane binyuze mu mazi cyangwa ibiribwa byanduye, ikaba ishobora kwica mu gihe itavuwe vuba kandi neza. Abaturage basabwa kwirinda kunywa amazi adaza neza no gukaraba intoki n’amazi meza kandi kenshi.

Ubuyobozi bukomeje gusaba ubufatanye bw’inzego zose kugira ngo iki cyorezo kidakomeza gukwirakwira mu baturage ku bwinshi.

Icyorezo cya cholera kimaze kugaragara ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu ntara esheshatu zitandukanye, zirimo n’iya Tanganyika aho abarwayi barenga 100 bamaze kugaragara mu cyumweru kimwe gusa, hakaba hamaze gupfa abantu babiri.

Mu rwego rwo gufasha mu guhangana n’iki cyorezo gikomeje kwiyongera muri iki gihugu, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryohereje toni 3.3 z’imiti yifashishwa mu kuvura no gukumira cholera.

Abakora mu nzego zitandukanye z'ubuzima basabwe ubufanye mu rwanya Indwara ya Cholera imaze gufata abarenga 800 muri DRC
Amazi yanduye aturuka muri Tanganyika mu bituma indwara ya cholera ikaza umurego muri DRC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .