Dr. Muganga ahamya ko yari afite ubwenegihugu bubiri, ubwa Uganda n’ubwa Canada, ariko ubwo yitabaga komite y’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda ishinzwe gusuzuma ko abagizwe abayobozi muri Guverinoma bujuje ibisabwa, bavuze ko afite ubwenegihugu burenze bubiri, bakavuga ko harimo n’ubw’u Rwanda.
Uyu mugabo yahamije ko atari Umunyarwanda ahubwo akomoka mu bwoko bwa Banyarwanda bwo muri Uganda. Yavuze ko yavukiye i Seeta muri Mukoni ho muri Uganda kandi n’ababyeyi be ari ho bashyinguye, ndetse na we ari ho azashyingurwa.
Dr. Muganga yavuze ko yemeye kureka ubwenegihugu bwa Canada, ariko Inteko Ishinga Amategeko ivuga ko ikibazo cye yasanze kizakemurwa n’abashinzwe gushyiraho abagize guverinoma kuko basanze hari ikibazo mu byerekeye ubwenegihugu bwe.
Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga ku wa 5 Kamena 2026 agaragaza Dr Muganga ari kumwe n’abandi bantu bari ku mva z’ababyeyi be na mushiki we.
Frank Gashumba waherekeje Dr. Muganga aho ababyeyi be bashyinguye, yumvikanye avuga ko uyu mugabo atari Umunyarwanda wo mu Rwanda, ahubwo ari Umunyarwanda nk’ubwoko bwo muri Uganda.
Ati “Ntabwo turi i Gisenyi, ntabwo turi mu Ruhengeri, turi muri Seeta (agace ko muri Uganda)… Turi Seeta, i Mukono muri Uganda, ntabwo turi i Butare, ntabwo turi i Nyamirambo, Kacyiru, i Gisenyi cyangwa mu Ruhengeri.”
Tariki ya 26 Gicurasi 2026 ubwo Perezida Yoweri Museveni yagenaga abantu 82 ku myanya itandukanye muri guverinoma, impaka zavutse mu Banya-Uganda, bamwe bavuga ko Dr. Muganga ari Umunyarwanda.
Umushoramari uri mu bavuga rikumvikana mu bwoko bwa Banyarwanda, Frank Gashumba, yatangaje ko Dr. Muganga yandikiye Ambasade ya Canada kugira ngo imufashe gukuraho ubwenegihugu bwa Canada.
Gashumba yatangaje ko Dr. Muganga atigeze agira ubwenegihugu bw’u Rwanda.
Dr Lawrence Muganga wari wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umutekano imbere muri Uganda, ariko akaza kwangwa n’Inteko Ishinga Amategeko, kubera gushidikanya ku bwenegihugu bwe, yajyanye abanyamakuru kubereka aho ababyeyi be na mushiki we bashyinguye, mu gushimangira… pic.twitter.com/nutsaeZbmF
— IGIHE (@IGIHE) June 5, 2026



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!