00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dos Santos wahoze ayobora Angola ari muri koma

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 29 June 2022 saa 05:53
Yasuwe :

José Eduardo dos Santos wahoze ayobora Angola ari muri koma mu bitaro byo mu mujyi wa Barcelona muri Espagne, aho amaze iminsi arwariye.

Ibiro Ntaramakuru byo muri Portugal, Lusa byatangaje ko ari muri koma nyuma y’iminsi atangiye gukiruka Covid-19.

Nubwo amakuru y’ubuzima bubi bwa Dos Santos amaze iminsi avugwa, umukobwa we Tchizé dos Santos yamaganye abakomeje kumubika.

Tchizé kandi yashinje Perezida uriho muri Angola, João Lourenço kwifashisha uburwayi bwa se nk’intwaro ya politiki.

José Eduardo dos Santos yayoboye Angola kuva mu 1979 kugeza mu 2017.

Dos Santos amaze iminsi arwariye muri Espagne

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .