00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dos Santos wahoze ari Perezida wa Angola ararembye

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 24 June 2022 saa 01:46
Yasuwe :

José Eduardo dos Santos wahoze ayobora Angola yajyanywe mu bitaro byo mu mujyi wa Barcelona muri Espagne.

Ibiro ntaramakuru, Lusa, byatangaje ko José Eduardo dos Santos, yashyizwe mu cyumba cy’indembe mu bitaro byo mu Mujyi wa Barcelona yari amaze iminsi abamo.

Ntabwo hatangajwe ubwoko bw’indwara dos Santos arwaye.

Muri Gicurasi uyu mwaka, José Eduardo dos Santos w’imyaka 79 yamaganye ibihuha byari bimaze iminsi bikwirakwizwa ko yapfuye.

Uyu musaza yayoboye Angola guhera mu 1979 kugeza mu 2017.

Dos Santos yari amaze igihe aba muri Espagne

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .