00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Davido yahaye umugore we imodoka y’arenga miliyoni 283 Frw

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 1 May 2025 saa 02:57
Yasuwe :

David Adedeji Adeleke wamamaye nka ‘Davido’ yahaye umugore we Chioma Rowland imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes-AMG G63, mu birori binogeye ijisho byabereye mu Mujyi wa Atlanta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ni mu birori byabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Werurwe 2025, ubwo Chioma yizihizaga isabukuru y’imyaka 30. Iyi modoka Davido yahaye umugore we iri mu zihenze kandi zigezweho muri iki gihe kuko igura ibihumbi 200$ [arenga miliyoni 283 Frw].

Ibi birori Davido yakoreye umugore we byitabiriwe na bamwe mu nshuti z’uyu muryango za hafi, gusa amakuru avuga ko Chioma atari azi ko umugabo we yamuteguriye iyi mpano idasanzwe.

Davido na Chioma bakoze ubukwe muri Kamena 2024. Babukoze bamaze imyaka itandatu babana, ndetse baranabyaranye abana batatu barimo umwe wapfuye mu 2022 arohamye n’impanga zavutse mu 2023.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .