Ni mu birori byabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Werurwe 2025, ubwo Chioma yizihizaga isabukuru y’imyaka 30. Iyi modoka Davido yahaye umugore we iri mu zihenze kandi zigezweho muri iki gihe kuko igura ibihumbi 200$ [arenga miliyoni 283 Frw].
Ibi birori Davido yakoreye umugore we byitabiriwe na bamwe mu nshuti z’uyu muryango za hafi, gusa amakuru avuga ko Chioma atari azi ko umugabo we yamuteguriye iyi mpano idasanzwe.
Davido na Chioma bakoze ubukwe muri Kamena 2024. Babukoze bamaze imyaka itandatu babana, ndetse baranabyaranye abana batatu barimo umwe wapfuye mu 2022 arohamye n’impanga zavutse mu 2023.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!