Muri iki cyumweru nibwo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Mohamed Mchengerwa, yemeje ko Perezida Samia yasabye guverinoma ko yakongera gushyiraho Dar es Salaam nk’umujyi wigenga bitarenze 2025.
Minisitiri Mchengerwa yavuze ko Guverinoma nyuma yo kubona ko bizasaba ubushobozi buri hejuru iri gushaka abashoramari bazayifasha guteza imbere ibice bimwe na bimwe byasigaye inyuma.
Intego nyamukuru yo kongera kugira Dar es Salaam umujyi wigenga ni uko iza imbere nk’imwe mu mijyi ikurura ba mukerarugendo benshi n’abashoramari batandukanye.
Dar es Salaam ituwe n’abaturage bagera kuri miliyoni 5.4, ukaba ari nawo mujyi utuwe n’umubare munini w’abaturage muri Tanzania.
Mu Ugushyingo 2021, Magufuli yahagaritse komite y’uyu mujyi avuga ko itakoreshaga neza ingengo y’imari irimo nk’imisoro, awuhindura umwe mu mirenge y’intara ya Ilala kuko ari nayo yabarizwagamo ibikorwa byinshi bya politiki n’ubucuruzi.
Guhagarika ubuyobozi, byatumye ijya mu maboko y’izindi nzego bigatuma rimwe na rimwe gahunda zo guteza imbere uwo mujyi zitihutishwa.
Izi mpinduka zije mu rwego rwo kunoza iterambera, serivisi nziza no gutuma uyu mujyi wongera kugera ku rwego ruhambaye mpuzamahanga mu bucuruzi n’ubukerarugendo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!