Umuyobozi wa OMS, muri Afurika, Dr Matshidiso Moeti yabitangaje kuri uyu wa Kane, avuga ko “nubwo urukingo ruvura ubwoko bwose bwa Covid-19 ari cyo cyizere cyacu gikomeye ariko gukumira umubare w’abarwara n’abajya mu bitaro wiyongera nabyo ni ingenzi.”
Uyu muyobozi avuga ko niba gukingira byatuma umubare w’abandura n’abaremba ugabanyuka byarokora ubuzima bwa benshi.
Dr Moeti yavuze ko mu minsi 28 ishize ari bwo icyorezo cya Covid-19 cyakajije umurego muri Afurika nyuma y’uko mu bihugu birimo Ghana, Kenya, Comores, Botswana, Mozambque na Zambia bigaragayemo ubwandu bushya bwa Covid-19 yo mu bwoko bwa B.1351 yandura mu buryo bwihuse.
Uretse kuba mu bihugu bya Afurika haragaragaye ubwoko bushya bwa Covid-19, hari n’impungenge ko bimwe mu bihugu by’uyu mugabane byigize ntibindeba mu guhangana n’iki cyorezo.
Ubushakashatsi bw’ibanze bwakozwe na Kaminuza ya Witwatersrand yo muri Afurika na Kaminuza ya Oxford ku rukingo rwa AstraZeneca bwagaragaje ko rudahangana ku buryo bukomeye n’ubwandu bushya bwa Covid-19.
Mu bantu 2000 bakoreweho ubushakashatsi barimo abafite ubuzima bwiza n’abakiri bato, nta n’umwe wapfuye ariko ntabwo urukingo rwagaragaje kugira icyo rubafasha mu kutandura.
Muri iki cyumweru, Leta ya Afurika y’Epfo nka kimwe mu bihugu byugarijwe n’ubwoko bushya bwa Covid-19, yatangaje ko yabaye isubitse ibikorwa byo gukingira abaturage bayo COVID-19 ikoresheje urukingo rwakozwe na AstraZeneca.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!