Ibiganiro by’impande zombi byabereye mu biro bya Perezida Alassane Ouattara ku wa 14 Mata 2026.
OIF yatangaje ko abayobozi bombi baganiriye ku ngingo nyinshi zerekeye ibikorwa biteganyijwe mu nama ya OIF.
Ubutumwa Perezida Ouatara yanyujije kuri X bugaragaza ko we na Mushikiwabo baganiriye ku byerekeye ubufatanye hagati ya OIF na Côte d’Ivoire n’imyiteguro y’Inama ya OIF iteganyijwe mu Ugushyingo muri Cambodge.
Ati “Dusangiye icyerekezo; gushimangira ubufatanye n’ibikorwa bigamijwe kubaka amahoro.”
Inama izabera muri Cambodge ni yo izatorerwamo Umunyamabanga Mukuru wa OIF mushya.
Mushikiwabo uzahatanira kuyobora manda ya gatatu muri OIF, yatangiye yobora uyu muryango mu 2019.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!