Tidjane Thiam yiyambuye ubwenegihugu bw’u Bufaransa kugira ngo ashobore guhatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu muri Côte d’Ivoire, ndetse hari hashize icyumweru kimwe ishyaka PDCI rimwemeje nk’umukandida waryo mu matora ateganyijwe mu Ukwakira 2025.
Gusa urukiko rwatangaje ko mu 1987 ubwo yahabwaga ubwenegihugu bw’u Bufaransa yahise atakaza ubwa Côte d’Ivoire.
Thiam yavuze ko icyemezo cy’urukiko kibangamiye demokarasi kandi ari ukwambura uburenganzira miliyoni nyinshi z’abaturage bari kuzamutora.
Ati “Ntibitangaje kubona icyemezo cy’urukiko gisohotse mu gihe abadushyigikiye barimo n’abatora bakomeje kwiyongera. Nyuma y’imyaka 15 bari ku butegetsi, abayobozi ba RHDP batangiye kudagadwa, barashaka kwiha ubutegetsi aho kwemera gukiranurwa n’abatora.”
BBC yanditse ko ishyaka RHDP riri ku butegetsi ritaratangaza uzarihagararira mu matora ariko byitezwe ko Perezida Alassane Ouattara w’imyaka 83 uziyamamariza manda ya kane.
Hari kandi abandi bakandida batatu bazwi cyane mu gihugu barimo na Laurent Gbagbo wigeze kuyobora iki gihugu bakuwe ku rutonde rw’abemerewe guhatana muri aya matora.
Thiam yinjiye muri politike avuye kwiga muri Kaminuza yo Bufaransa. Mu 1998 yabaye Minisitiri w’Igenamigambi ariko nyuma y’umwaka umwe ishyaka PDCI rihirikwa ku butegetsi ahita ajya gukora mu bigo mpuzamahanga by’imari ndetse aranahirwa.
Tidjane Thiam ni Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya Rwanda Finance Limited, ari na yo iyobora Ihuriro Mpuzamahanga rya Serivisi z’Imari rya Kigali, KIFC (Kigali International Financial Center).
Thiam asanzwe ari Umuyobozi mukuru w’ishyaka PDCI kuko yatorewe kuriyobora mu Kuboza 2023. Ni umuyobozi wa gatatu iri shyaka ritoye kuva ryashingwa mu 1946, nyuma ya Félix Houphouët Boigny na Henri Konan Bédié, bombi bayoboye Côte d’Ivoire.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!