Ku wa Mbere nibwo abanyeshuri bo mu myaka ya nyuma mu mashuri abanza n’ayisumbuye muri Kenya basubukuye amasomo yabo nyuma y’igihe afunze mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 giterwa na Coronavirus.
Amashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga zirimo na Twitter agaragaza ko mbere yo kwinjira abanyeshuri babanzaga guterwa ngo badakwirakwiza COVID-19.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Rashid Aman, yavuze ko imiti yakoreshejwe mu gutera abanyeshuri idakwiye gukoreshwa ku bantu.
Ati “Minisiteri iramenyesha amashuri ko atagomba kumishagira abanyeshuri iriya miti.”
Amategeko y’umuryango mpuzamahanga wita ku buzima ntago yemera ko abantu bamishagirwaho imiti ko bishobora kwangiza ubuzima bwabo.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryatanze amabwiriza agaragaza ko kumishagira imiti ku bantu bigira ingaruka ku buzima bwabo.
Kuva Coronavirus yagaragara muri Kenya, abantu 42 541 bamaze kuyandura, 31 428 barayikize mu gihe 797 bahitanywe nayo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!