00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Congo : MONUSCO yahagurukiye umutwe wa ADF-Nalu ku bitero yagabye ku baturage

Yanditswe na

Jean Claude Ntawitonda

Kuya 17 December 2013 saa 08:44
Yasuwe :

Ingabo za Loni ziri mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO ), zahagurukiye umutwe witwaje intwaro uharanira ubwigenge bwa Uganda ADF-Nalu bitewe n’ibitero bitunguranye ukekwaho byahitanye abasaga 20 biganjemo abagore n’abana mu byaro bibiri byo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Nk’uko tubikesha Jeune Afrique, itangazo rya MONUSCO ryo ku wa mbere tariki ya 16 Ukuboza 2013 ryemeza ko hari abasaga 20 biciwe mu bitero bitunguranye i Musuku na Mwenda muri (…)

Ingabo za Loni ziri mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO ), zahagurukiye umutwe witwaje intwaro uharanira ubwigenge bwa Uganda ADF-Nalu bitewe n’ibitero bitunguranye ukekwaho byahitanye abasaga 20 biganjemo abagore n’abana mu byaro bibiri byo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Nk’uko tubikesha Jeune Afrique, itangazo rya MONUSCO ryo ku wa mbere tariki ya 16 Ukuboza 2013 ryemeza ko hari abasaga 20 biciwe mu bitero bitunguranye i Musuku na Mwenda muri Kivu y’Amajyaruguru tariki ya 13 na 14 Ukuboza 2013.

Iri tangazo rigaragaza ko abishwe biganjemo abana n’abagore bagiye bafatwa ku ngufu. Rigira riti « Abakobwa basaga batatu bakiri munsi y’imyaka 18 bagaragayeho ko bafashwe ku ngufu mbere yo kwicwa no gushinyagurirwa. Hari n’umubiri w’umwana wakuwe ku giti wacagaguwe mu cyaro cya Musuku. »

Nubwo MONUSCO ubwayo itagaragaza neza abari bihishe inyuma y’ibi bitero, abaturage, imiryango itegamiye kuri Leta n’abayobozi muri Kivu y’Amajyaruguru bahamya ko ubwicanyi bwakozwe na ADF- Nalu.

MONUSCO yahagurukiye ADF-Nalu ku bitero byahitanye abaturage biganjemo ab'igitsina gore

Nyuma yo kugaragarizwa ADF- Nalu nk’intandandaro y’ubu bwicanyi, MONUSCO yafashe umwanzuro wo gukurikirana uyu mutwe aho waba uri hose mu gihe gito gishoboka. Umukuru wa monusco, Martin Koble yavuze ko ababajwe n’amakuru y’ibi bitero byahitanye abaturage Monusco ifite mu nshingano zo kurinda. Ati « Aba bicanyi ntibazabura guhanwa kuko batamenya uburemere bw’ibyo bakoze badahawe ubutabera ku byo bakoze. »

ADF Nalu (Allied Democratic Forces) ibaye umwe mu mitwe MONUSCO ikomeje gukurikirana nka FDLR, Mai Mai n’indi yose igomba kurandurwa burundu ku butaka bwa Congo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages