Iki cyemezo yagitangaje ku wa 25 Gicurasi 2026, mu muhango wo kwizihiza umunsi wa Afurika.
Ati “Mfashe uyu mwanya ngo ntangaze ko kuva ku wa 1 Mutarama 2027, kwinjira muri Repubulika ya Congo ntibizongera gusaba Visa ku Banyafurika bose.”
Muri Gicurasi 2026 kandi Togo yatangaje ko yakuriyeho Abanyafurika bose gusaba Visa bagiye kwinjira muri iki gihugu.
Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé, yafashe icyemezo cyo gukuriraho Abanyafurika bose Visa, mu gihe bateganya kumara mu gihugu cye iminsi itarenze 30.
Ni mu gihe u Rwanda rwo rumaze imyaka myinshi rwarakuriyeho Abanyafurika bose kubanza gusaba Visa mbere yo kwinjira mu gihugu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!