Col Nduwantare yakoreye mu Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibyaha no ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cyitiriwe Melchior Ndadaye, i Bujumbura.
Ubwo yageraga muri Zambia, yabanje gusura murumuna we uhamaze imyaka irenga 15, nyuma ajya kureba mubyara na we utuye muri iki gihugu, atashye agwa mu gico cy’abagizi ba nabi, baramwica.
Urupfu rwa Col Nduwantare rukurikiye urw’abandi Barundi babiri baherutse kwicirwa muri iki gihugu; Ndayisaba Alexis wishwe ku wa 18 na Ndayisenga wishwe ku wa 20 Kanama 2025.
Ambasaderi w’u Burundi muri Zambia, Evelyne Butoyi, tariki ya 21 Kanama yihanganishije imiryango ya Ndayisaba na Ndayisenga, asobanura ko inzego zibishinzwe ziri gukora iperereza kugira ngo ababishe babiryozwe.
Yagize ati “Ambasade y’u Burundi i Lusaka irashima ko ababishinzwe bari gukora iperereza kugira ngo abakoze ubwo bugome babiryozwe. Imana yakira abacu batabarutse.”
Nubwo bitaramenyekana niba aba bantu bishwe kubera ko ari Abarundi, Abarundi baba muri Zambia bahangayikishijwe n’ubu bugizi bwa nabi, aho batekereza ko na bo bashobora kugirirwa nabi.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!