00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CIRGL igiye gukomeza iperereza ku bivugwa ko ingabo z’u Rwanda zinjiye muri RDC

Yanditswe na

Cyprien Niyomwungeri

Kuya 25 April 2015 saa 09:08
Yasuwe :

Inama mpuzamahanga y’akarere k’ibiyaga bigari (CIRGL) ikomeje iperereza ku bivugwa na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ko ingabo z’u Rwanda zinjiye ku butaka bw’icyo gihugu.

Guhera ku cyumweru tariki 19 Mata, abayobozi ba RDC batangaje ko ingabo z’u Rwanda zamaze kwinjira mu gihugu cyabo ariko Leta y’u Rwanda igahakana ayo makuru ivuga ko ari ibihuha, nk’uko ibiro ntaramakuru by’u Rwanda bibitangaza.

Ibi bivuzwe nyuma bikurikira igikorwa cy’ubugenzuzi cyakozwe n’abayobozi baturutse mu bihugu 11 bigize CIRGL harimo n’u Rwanda na RDC.

Julien Paluku, Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru yumvikanye mu bitangazamakuru avuga ko u Rwanda na Uganda bafatanyije guhungabanya umutekano muri Congo Kinshasa.

Avuga ko abari abarwanyi ba M23 batsinzwe mu Ugushyingo 2013 wahindutse ihuriro rya Gikirisitu rigamije kongera kubaka Congo (MCRC). Iri huriro ngo rifite intego yo gutera RDC rihereye muri Kivu y’amajyaruguru kandi rifashwa n’u Rwanda na Uganda.

Ingabo z’u Rwanda ntacyo ziratangaza ku bivugwa na RDC. Abadipolomate b’u Rwanda bo bibaza impamvu ingabo z’umuryango w’Abibumbye zigarura amahoro muri Congo, MONUSCO zitikorera ubugenzuzi zinifashishije indege zitagira Abapilote nkuko byakozwe mu 2013.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages