00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Chakwera wari Perezida wa Malawi yahawe kuyobora ibiganiro by’ubwiyunge muri Tanzania

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 November 2025 saa 02:13
Yasuwe :

Uwari Perezida wa Malawi, Dr. Lazarus Chakwera, yagizwe Intumwa idasanzwe y’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth), izafasha kuyobora ibiganiro by’ubwiyunge muri Tanzania, mu rwego rwo gushaka umuti ku makimbirane ya politiki yavutse mu gihe cy’amatora ya Perezida ya 2025.

Aya makuru yemejwe n’Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Shirley Botchwey, watangaje ko Chakwera ari umwe mu banyapolitiki bafite ubunararibonye bushobora gufasha mu biganiro bigamije kongera icyizere hagati y’abanyapolitiki batandukanye n’abaturage, muri Tanzania.

Dr. Chakwera ategerejwe muri Tanzania hagati yo ku wa 18–21 Ugushyingo, aho azahura n’abayobozi bakuru ba leta, amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, imiryango ya sosiyete sivile, abayobozi b’amadini ndetse n’abahagarariye ibihugu byabo muri Tanzania.

Urugendo rwe rugamije kumva impande zose no gushishikariza ibiganiro byubakiye ku bwiyunge n’amahoro.

Botchwey yashimangiye ko ubunararibonye bwa Chakwera buzagira uruhare rukomeye mu guhuza Abanya-Tanzania.

Ati “Uburambe n’ubuyobozi bwa Dr. Lazarus Chakwera bizafasha mu biganiro byubaka hagati y’impande zose, kandi nizeye ko bizagira uruhare mu kugarura ituze mu baturage ba Tanzania, hashingiwe ku ndangagaciro za Commonwealth zo gushyira abantu hamwe, ubutabera n’imiyoborere isobanutse.”

Mu ijambo rye, Chakwera yashimiye icyizere yahawe, anavuga ko afite ubushake bwo gufasha Tanzania mu bihe biyigoye.

Ati “Nk’umunyafurika uturuka mu gihugu gituranye na Tanzania kandi wakurikiranye ibihabera bya politiki, ni ishema rikomeye guhabwa iyi nshingano,”

Yavuze ko “Niyemeje gushyigikira ibiganiro bisanzwe bigamije kwimakaza demokarasi no kubahiriza amategeko n’ituze mu gihugu.”

Iyi gahunda ya Commonwealth ije mu gihe hari impungenge zagaragajwe n’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu muri Tanzania, ku birebana n’ibibazo byakuruwe n’amatora yo ku wa 29 Ukwakira, byatumye abanzirizwa n’imyigaragambyo n’imvururu.

Ubutegetsi bwa Perezida Samia Suluhu Hassan bushinjwa kuba yarinjiye mu matora, abatuva rumwe nawe bose yarabafunze, ku buryo batemerewe kwiyamamaza.

Bushinjwa kandi uruhare mu mpfu z’abarashwe bigaragambya.

Perezida Suluhu yijeje ko ikibazo cy’abasivile barashwe kizakorwa iperereza ndetse ababigizemo uruhare bakabiryoza. Yijeje kandi ibiganiro bigamije kongera kubaka ubumwe mu Banya-Tanzania.

Dr. Chakwera azaba atangije icyiciro cya mbere cy’ubufasha bwa Commonwealth buganisha Tanzania ku gushyiraho inzira z’ubwiyunge, kuganira ku bibazo by’amatora no gukomeza umusingi w’amahoro mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Chakwera wayoboye Malawi yahawe kuyobora ibiganiro by’ubwiyunge muri Tanzania

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages