Aba bapolisi barasiwe ku kibuga cy’indege cya M’Poko mu murwa mukuru Bangui kuri uyu wa Mbere ku gicamunsi, ubwo bari baje gusimburana na bagenzi babo basoje ubutumwa.
Itangazo ryasohowe na Minusca, rivuga ko ubwo abo bapolisi bari bagiye kwerekeza ku cyicaro cyabo, barashweho n’abashinzwe kurinda Perezida ku mpamvu zitaramenyakana dore ko ngo abo bapolisi nta ntwaro bari bafite.
Mu gihe bashakaga uko bahunga ayo masasu, imodoka yabo yagonze umugore wari uri hafi aho ahita yitaba Imana.
Minusca yamaganye ubwo bushotoranyi, isaba Leta ya Centrafrique gutangiza iperereza kugira ngo hamenyekana icyabiteye.
Iperereza ryahise ritangira kugira ngo ababigizemo uruhare babiryozwe imbere y’ubutabera.
Misiri ifite ingabo zisaga 900 ziri mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri Centrafrique.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!