Akurikiwe na Faustin Archange Touadéra, ufite amajwi 19,42%, bombi bakaba barigeze kuba ba Minisitiri b’Intebe muri Centrafrique ku ngoma ya Perezida François Bozizé, wahiritswe ku butegetsi mu mwaka wa 2013.
Nyuma y’uko hatangajwe by’agateganyo amajwi yavuye mu matora, Dologuélé yatangaje ko ari mu nzira yo gutsinda kandi azakora ibishoboka byose akabigeraho, anongeraho kandi ko uzatsinda ariwe uzaba afite abamushyigikiye benshi.
Hari abakandida batunguranye bagize amajwi make barimo Jean-Serge Bokassa ufite 6,66% na Karim Meckassoua wagize 3% wiyamamaje nk’umukandida wigenga.
Mu minsi ishize nibwo ANE yatangaje ko 64% by’amajwi yari amaze kubarurwa mu Mujyi wa Bangui, ni ukuvuga amajwi 130.000 yagaragazaga ko Touadéra ari imbere y’abo bahanganye.
Ku wa Gatatu tariki ya 30 Ukuboza 2015, Abanya-Centrafrique bazindukiye mu gikorwa cyo gutora Umukuru w’Igihugu cyabo, ndetse n’abagize Inteko Ishinga Amategeko.
Aya matora agamije kuvana igihugu mu bihe bibi by’imvururu kimazemo imyaka itatu, kuva Perezida Bozizé yahirikwa ku butegetsi.
Biteganyijwe ko amatora y’icyiciro cya kabiri azaba ku wa 31 Mutarama 2016.



















TANGA IGITEKEREZO