BBC yatangaje ko abantu bitwaje intwaro babanje kumusaba kuva mu modoka, bagahita bamurasa mu gituza.
Umuvugizi w’ishyaka, Denis Nkelemo yatangaje ko bataramenya impamvu senateri Kamende yarashwe.
Bamenda ni umujyi ukoresha cyane ururimi rw’Icyongereza muri Cameroun. Ni na wo mujyi wabaye imbarutso yo gushwana kw’abasaba kwigenga kw’igice gikoresha Icyongereza n’igikoresha Igifaransa.
Umuryango International Crisis Group uvuga ko imirwano hagati y’ingabo n’abashaka ubwigenge imaze guhitana abantu basaga ibihumbi bitandatu mu gihe abasaga miliyoni bavuye mu byabo guhera mu 2017.
Ubu bwicanyi bubaye mu gihe Cameroun iri kwakira amarushanwa y’umupira w’amaguru ku Mugabane wa Afurika azwi nka CAN. Guverinoma yijeje abitabiriye ayo marushanwa ko umutekano wabo urinzwe.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!