Kuwa Gatanu tariki ya 9 Ukuboza, ni bwo Perezida Paul Biya yakiriye ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’abari n’abategarugori, hakaba hari hashize iminsi itandatu itsindiwe ku mukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika cy’ibihugu, aho yatsinzwe na Nigeria igitego 1-0.

Minisitiri Pierre Ismaël Bidoung Kpwatt wari urangaje imbere iyo kipe ubwo yari igiye kwakirwa na Perezida, yafotowe amusuhuza mu ndamukanyo yatangariwe na benshi, aho yari yatagaranyije amaguru, yubitse umutwe kandi ari no ku ntera ya matero isaga imwe uvuye aho umukuru w’igihugu yari ahagaze.

Nyuma yo gutangarira iyo ndamukanyo, ku mbuga nkoranyambaga bamwe bahise bahimba imvugo Hashtag yiswe #CourberDosChallenge cyangwa #BidoungChallenge, bashaka kujya bayikoresha bigana Minisitiri Pierre Ismaël Bidoung Kpwatt.

Minisitiri wa Siporo asuhuza Perezida Biya mu buryo busa n'ubutangaje
Minisitiri wa Siporo asuhuza Perezida Biya mu buryo busa n'ubutangaje
Abantu benshi bahise bigana iyi ndamukanyo mu buryo butandukanye
Abantu benshi bahise bigana iyi ndamukanyo mu buryo butandukanye