Itegeko Nshinga rivuguruye, ryatowe n’abadepite n’abasenateri 200 muri 222, riteganya ko Visi Perezida ari we ushobora gufata inshingano y’Umukuru w’Igihugu mu gihe Perezida Paul Biya yapfa cyangwa yaba atagifite ubushobozi bwo kuyobora.
Guverinoma yateguye umushinga wo kuvugurura iri tegeko, yagaragaje ko igamije kugira ngo ubuzima bw’igihugu bukomeze nta nkomyi mu gihe Umukuru w’Igihugu yaba atagishoboye kuyobora.
Iri tegeko ryavuguruwe riteganya ko nubwo Visi Perezida yasimbura Perezida, hari ububasha ataba afite nko gutangiza umushinga wo kuvugurura Itegeko Nshinga.
Biteganyijwe kandi ko Perezida Biya ari we ufite ububasha bwo gushyiraho Visi Perezida mushya, akaba yamufasha kuyobora igihugu muri manda y’imyaka irindwi, kandi ko anafite ububasha bwo kumukuraho.
Paul Biya w’imyaka 93 y’amavuko ayobora Cameroon kuva mu 1982. Nta muturage wemerewe kuvugira mu ruhame ku buzima bw’uyu Mukuru w’Igihugu wa mbere ushaje ku Isi.
Abasesenguzi bagaragaza ko Leta ya Cameroon yateguye umushinga wo gushyiraho Visi Perezida mu gihe hari impungenge ku buzima bwa Perezida Biya, bivugwa ko butameze neza bitewe n’izabukuru.
Visi Perezida wa nyuma Cameroon yagize ni Salomon Tandeng Muna wakoze izi nshingano kuva mu 1970 kugeza mu 1972, ubwo hatorwaga Itegeko Nshinga ryakuyeho uyu mwanya.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!