Cameroon yabaye igihugu cya 29 cyemeje burundu amasezerano y’isoko rusange rya Afurika

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 7 Ukuboza 2019 saa 12:36
Yasuwe :
0 0

Cameroon yabaye igihugu cya 29 gishyikirije Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, impapuro zemeza burundu amasezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika, AfCFTA.

Muri Werurwe umwaka ushize nibwo i Kigali mu nama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ibihugu 44 byasinye amasezerano yoroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa muri Afurika.

Ayo masezerano agamije koroshya ubuhahirane n’ubucuruzi kuri uwo mugabane, havanwaho imbogamizi ku mipaka y’ibihugu yatumaga abantu cyangwa ibicuruzwa bigorana kwambuka.

Mu ntangiriro za Mata uyu mwaka nibwo Gambia yabaye ipfundo ry’amateka y’Isoko rusange rya Afurika (AfCFTA), kuko yujuje ibihugu 22 byari bikenewe ngo amasezerano arishyiraho atangire gushyirwa mu bikorwa.

Urugendo rurakomeje aho Tralac yatangaje ko kugeza ubu ibihugu bimeze kuyemeza ari 29 nyuma y’aho Cameroon yiyongereye kuri 28 byari bisanzwe.

Muri rusange ibihugu bimaze kuyemeza ni Ghana, Kenya, u Rwanda, Niger, Chad, Repubulika ya Congo, Djibouti, Guinea, eSwatini, Mali, Mauritania, Namibia, Afurika y’Epfo, Uganda, Côte d’Ivoire, Senegal, Togo, Misiri, Ethiopia, Gambia, Sierra Leone, Repubulika ya Sahara, Zimbabwe, Burkina Faso, São Tomé et Príncipe, Gabon, Guinee Equatorial, Mauritius na Cameroon.

Isoko rusange rya Afurika mu buryo budasubirwaho ryatangiye muri Nyakanga 2019 i Niamey muri Niger, ku ntego y’uko rizaba ryatangiye gukora neza kuwa 1 Nyakanga 2020.

Kugeza ubu Uretse Érythrée, ibindi bihugu 54 muri 55 bigize uyu muryango byamaze gusinya amasezerano ashyiraho iri soko.

Ni isoko ryitezweho kuzamura ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika ku gipimo cya 53% kugeza mu 2022, hakavanwaho imisoro itari ngombwa ku buryo byarema isoko rusange rihuriza hamwe abaturage miliyari 1.2 bagize uyu mugabane, rifite umusaruro mbumbe wa miliyari 2500 $.

Perezida Kagame, Perezida wa Niger Mahamadou Issoufou na Perezida wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat ubwo hasinywaga amasezerano ashyiraho isoko rusange

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza