Tchiroma Bakary akomeje gushimangira ko ari we watsinze ayo matora, akemeza ko ibyavuye mu matora byahinduwe mu nyungu za Perezida Paul Biya, w’imyaka 92, wahise atorerwa manda ya munani yiyongera ku myaka 43 ku butegetsi.
Mu itangazo Minisiteri y’Itangazamakuru ya Gambia yasohoye ku Cyumweru, yavuze ko Tchiroma yageze muri icyo gihugu ku wa 7 Ugushyingo, kandi yemerewe kuhaguma “ku mpamvu z’ubuhunzi”.
Guverinoma ya Cameroon yari yaburiye ko igiye kumushyikiriza ubutabera imushinja gushishikariza abaturage imyigaragambyo yagaragayemo urugomo nyuma y’amatora. Tchiroma yabihakanye yivuye inyuma, ashinja inzego z’umutekano kwibasira abigaragambyaga.
Guverinoma ivuga ko abantu 16 aribo bishwe mu myigaragambyo yabaye nyuma y’amatora.
Tchiroma Bakary amaze igihe atangaza ko azakomeza kurwanya ubutegetsi bwa Perezida Biya kugeza igihe “intsinzi ye” izatangazwa.
Komisiyo ishinzwe amatora muri Cameroon yatangaje ko Biya yatsinze ku majwi 53,7%, mu gihe Tchiroma yabonye 35,2%.
Kugeza igihe Guverinoma ya Gambia yemeraga ko ari yo icumbikiye Tchiroma Bakary, nta muntu wari uzi aho aherereye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!