Abanyeshuri 16 bari baherutse kujya mu gihugu cya Uganda kwaka ubuhungiro, kuri ubu bamaze kubwemererwa na Guverinoma y’iki gihugu, n’ubwo Leta y’u Rwanda yo yasabaga ko ahubwo bagarurwa mu Rwanda kuko impamvu batanga zatumye bahunga atari ukuri ahubwo ko ari ibinyoma byambaye ubusa.
Amakuru dukesha urubuga The Inside avuga ko aba banyeshuri bagiye muri Uganda mu kwezi gushize kwa Kamena, aho bagiye gushaka ubuhungiro bavuga ko bafite ikibazo cy’umutekano muke mu Rwanda, dore ko bavugaga ko bashatse kujyanwa ku ngufu mu mutwe w’abarwanyi wa M23 ukorera muri Congo, ariko ibi Leta y’u Rwanda ikaba yari yabiteye utwatsi ahubwo igasaba ko aba banyeshuri bagarurwa mu Rwanda.
Nubwo aba banyeshuri ariko bamaze kwemererwa ubuhungiro kuwa 9 Nyakanga bikaza gushyirwa ahagaragara kuri uyu wa 17 Nyakanga, bo bavuga ko badashobora kujya mu nkambi, ngo kuko bazineza ko nta mutekano bahagirira, nk’uko bitangazwa na David Appollo Kazungu, Komiseri ushinzwe impunzi muri Uganda, akaba ariyo mpamvu bimuwe mu nkambi ya Arua bajyanwa ahandi hantu mu rwego rwo gucungirwa umutekano
Aba banyeshuri 16 barimo abakobwa babiri, ni bamwe muri 574 bari bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri yisumbuye cya 2012, nk’abakandida bigenga, hanyuma amanota yabo akaza guteshwa agaciro n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi (REB), bashinjwa kuba barakoze ibizamini mu buryo butaboneye ndetse no gukopera.
Uhagarariye u Rwanda muri Uganda, High Commissioner Frank Mugambagye, nti yahwemye kugaragariza Leta ya Uganda ko ibyo aba banyeshuri bavuga nta shingiro bifite, ko ahubwo ari ukuremereza ikibazo kidakomeye, ndetse akaba yarasabaga ko aba banyeshuri bagarurwa mu Rwanda, n’ubwo byarangiye iki cyifuzo kitubahirijwe.



















TANGA IGITEKEREZO