Boufedeche usanzwe ari umuganga ahagarariye Umurwa Mukuru wa Algeria, Alger mu nteko. Ni umwe mu bagize ishyaka rya National Liberation Front (FLN), ryagize uruhare rukomeye mu guharanira ubwigenge bwa Algeria.
FLN ni yo yatsindiye imyanya myinshi mu matora y’Inteko Ishinga Amategeko yabaye muri uku kwezi, aho yegukanye imyanya 91 kuri 407 igize Inteko.
Boufedeche ni umwe mu bagize komite nkuru y’ishyaka rye, kandi yari asanzwe akora mu nzego z’ibanze mbere yo kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko.
Agiye kuyobora Inteko Ishinga Amategeko irimo umubare muto cyane w’abagore, kuko bafite imyanya 25 gusa, bangana na 6% by’imyanya yose igize iyo nteko.
Inteko Ishinga Amategeko iheruka yari irimo abagore 38, mu gihe iyayibanjirije yari ifite abagore 118 nyuma y’amatora yo mu 2017 yabaye hakurikijwe gahunda yo gushyiraho umubare ntarengwa w’imyanya igenerwa abagore.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!