00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bwa mbere muri Algeria hatowe Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko w’umugore

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 July 2026 saa 10:39
Yasuwe :

Bwa mbere muri Algeria hatowe Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko w’umugore. Byatumye Khalida Boufedeche aba umwe mu bayobozi bakuru bane bafite imyanya ikomeye muri icyo gihugu.

Boufedeche usanzwe ari umuganga ahagarariye Umurwa Mukuru wa Algeria, Alger mu nteko. Ni umwe mu bagize ishyaka rya National Liberation Front (FLN), ryagize uruhare rukomeye mu guharanira ubwigenge bwa Algeria.

FLN ni yo yatsindiye imyanya myinshi mu matora y’Inteko Ishinga Amategeko yabaye muri uku kwezi, aho yegukanye imyanya 91 kuri 407 igize Inteko.

Boufedeche ni umwe mu bagize komite nkuru y’ishyaka rye, kandi yari asanzwe akora mu nzego z’ibanze mbere yo kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko.

Agiye kuyobora Inteko Ishinga Amategeko irimo umubare muto cyane w’abagore, kuko bafite imyanya 25 gusa, bangana na 6% by’imyanya yose igize iyo nteko.

Inteko Ishinga Amategeko iheruka yari irimo abagore 38, mu gihe iyayibanjirije yari ifite abagore 118 nyuma y’amatora yo mu 2017 yabaye hakurikijwe gahunda yo gushyiraho umubare ntarengwa w’imyanya igenerwa abagore.

Khalida Boufedeche yatowe nka Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Algeria, aba umugore wa mbere ubigezeho muri iki gihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages