Nk’uko amakuru atangazwa na BBC abivuga, Zenon Ndaruvukanye, umwe mu bajyanama ba Perezida Nkurunziza yatezwe n’abantu bitwaje intwaro barasa imodoka yari imutwaye, umupolisi wari umurinze ahasiga ubuzima ariko we ararusimbuka.
Abagabye iki gitero bahise bahungira mu isoko ryitwa Kotebu riri mu Ntara ya Bujumbura rurale ariko basiga imodoka barimo yo mu bwoko bwa Toyota Hilux. Polisi y’iki gihugu ivuga ko yafashe babiri undi umwe abasha guhunga.
Igipolisi cy’u Burundi kandi cyavuze ko muri iyi modoka basanzemo imbunda zo mu bwoko bwa Kalashnikov, mitrailleuse, rokete ndetse na za gerenade.
Babiri bafashwe bahise bajya kwerekana aho babika ibirwanisho mu gace ka Kinindo mu Mujyi wa Bujumbura ahasanzwe imbunda nyinshi zikomeye ndetse n’imyenda ya gisirikare.
Kuva mu kwezi kwa kane mu Burundi hatangiye imvururu zishingiye kuri manda ya gatatu ya Perezida Pierre Nkurunziza itaravugwagaho rumwe. Abarenga 200 bamaze gupfa naho abandi benshi bahunze igihugu.



















TANGA IGITEKEREZO