Izo ntumwa z’akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano ku Isi, zageze mu Burundi kuwa Kane, maze kuwa Gatanu zerekeza i Gitega kubonana na Perezida Nkurunziza.
Nyuma y’inama yamaze amasaha arenga abiri, Perezida Nkurunziza yavuze ko bemeye ko ibiganiro byo mu gihugu hagati no hanze bizakomeza.
Ibyo byemejwe n’uhagarariye Angola mu Muryango w’Abibumbye wavuze ko bazakomeza kuvugana bashakira umuti ikibazo cy’u Burundi.
Uhagarariye Amerika mu muryango w’Abibumbye, Samantha Power, yabwiye abanyamakuru ko nta kintu gikomeye cyavuye muri iyo nama, ariko ko bataracika intege.
BBC yavuze ko guhera i Bugarama, nko mu birometero bigera kuri 60 kugera i Gitega, izo ntumwa zakiriwe n’abantu bari ku magare na moto bitwaje ibyapa, hari icyapa cyari cyanditseho ko u Burundi ari igihugu kirangwamo amahoro.



















TANGA IGITEKEREZO