00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burundi: Hasohotse raporo ivuga ko Nkurunziza yigwijeho imitungo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 October 2017 saa 10:11
Yasuwe :

Impapuro zigaragaza amabanga y’imitungo y’abantu bakomeye ku isi (Panama Papers) zasohotse mu ntangiriro z’uku kwezi, zagaragaje ko Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza yitwikiriye umwuka wa Politiki uri mu gihugu akigwizaho imitungo ikabikwa mu mahanga.

Iyo raporo yagizwemo uruhare n’itsinda ry’abanyamakuru bo muri Afurika, ivuga ko Nkurunziza afite miliyoni z’amadolari yabitse kuri konti mu mahanga, nubwo igihugu cye kiza mu bikennye ku isi.

Iyo raporo igaragaza ko muri Werurwe uyu mwaka icyo gihugu cyabitse amadolari yo kugurira peteroli n’ibiyikomokaho sosiyete Interpetrole ivugwa ko na Nkurunziza afitemo imigabane. Ni mu gihe izindi sosiyete zicuruza ibikomoka kuri peteroli zabuze amadolari yo kujya kugura ndetse zimwe zigafunga imiryango.

Raporo igira iti “Mu gihe abaturage bakamurwamo imisoro mu gihugu kikigaragara muri bitanu bya mbere bikennye cyane ku isi, zahabu nyinshi yo isohoka mu gihugu.”

Imibare ya Loni igaragaza uko ubucuruzi buhagaze, mu mwaka wa 2015 yerekanye ko zahabu y’u Burundi ifite agaciro ka miliyoni z’amadolari 160 yagurishijwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu. Muri uwo mwaka, u Burundi bwo bwagaragaje ko bwagurishije ku isi zahabu ya miliyoni 13 z’amadolari.

Raporo ivuga ko bishoboka ko impamvu u Burundi bwagaragaje zahabu nke ugereranyije n’iyo bwagurishije ari ukubera zahabu ikurwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku buryo bwa magendu.

Umuvugizi wa Perezida Nkurunziza, Jean Claude Karerwa yavuze ko iyo raporo ari ibinyoma bigamije guharabika abayobozi b’u Burundi.

Yagize ati “Nta kindi kirimo uretse umwanda, ni uruhererekane rw’ibinyoma bigamije guharabika inzego z’u Burundi binyuze mu bukangurambaga bw’ibinyoma.”

U Burundi bumaze iminsi mu bibazo by’ibura ry’ibikomoka kuri peteroli, imodoka zitwara abagenzi ni nke kubera ko izindi zimara amasaha menshi zitonze umurongo ku bigega bya lisansi.

Hasohotse raporo ivuga ko Nkurunziza yigwijeho imitungo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages