00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burundi: Habereye imirwano ikaze hafi y’umupaka w’u Rwanda

Yanditswe na

Philbert H

Kuya 10 July 2015 saa 08:45
Yasuwe :

Ahitwa Rwegura muri Komini Kabarore, mu Ntara ya Kayanza, kuri uyu wa gatanu tariki ya 10 Nyakanga 2015 habereye imirwano ikaze hagati y’ingabo za Leta y’u Burundi n’umutwe w’abarwanyi wari witwaje intwaro za rutura, ariko utamenyekanye.

Bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze ndetse na bamwe mu bayoboye ingabo muri ako gace batangaje ko abo barwanyi bari baturutse muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ariko hakaba n’igice cy’abari baturutse mu bindi bice by’u Burundi.

Uwo muyobozi mu nzego z’ibanze yagize ati “Umutwe w’abarwanyi wagabye igitero ku kigo cya gisirikare,…Twumvise urusaku rw’amasasu n’ibindi bibunda bya rutura biturika.”

Umuvugizi w’ingabo z’u Burundi, Col. Gaspard Baratuza yatangaje ko umutekano wahungabanye kubera amasasu hafi ya Rugazi mu birometero 140 ugana mu Majyaruguru ya Bujumbura, hakaba ari agace kiganjemo amashyamba.

Yakomeje avuga ko hoherejwe abasirikare bo gukora iperereza, ngo hameneyakane abo barwanyi abo ari bo.

Ingabo z'u Burundi ziryamiye amajanja kuko zategujwe na bamwe mu bahoze baziyobora ko bazagaba igitero cyo guhirika Nkurunziza

Hari amakuru avuga ko icyo ari igitero cya mbere cya bamwe mu bahoze ari abasirikare bakuru kandi b’abayobozi mu ngabo z’u Burundi, bahize kuzahirika ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza, bayobowe n’ababigerageje kuwa 13 Gicurasi ariko umugambi wabo ukaburizwamo.
Iyo mirwano ibaye mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo habe amatora y’Umukuru w’igihugu hagendewe ku ngengabihe ya CENI, mu gihe haba habura iminsi 20 hagendewe ku cyifuzo cy’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba wasabye ko yazakorwa kuwa 30 Nyakanga 2015.

Ntiharatangazwa abayiguye mu mirwano yo kuri uyu wa 10 Nyakanga cyangwa abayikomerekeyemo, ariko kuva kuwa 26 Mata 2015, ubwo CNDD FDD yemezaga Perezida Nkurunziza nk’umukandida uzayihagararira mu matora y’umukuru w’igihugu, mu Burundi hari imvururu z’urudaca, zimaze guhitana abayingayinga 80 kugeza ubu, n’aho abasaga 150,000 bo bamaze kuva mu byabo.

Imirwano nk’iyo ndetse n’imvururu ziri mu Burundi zishingiye ku matora y’umukuru w’igihugu ziteye impungenge bamwe, aho basanga zishobora gusubiza icyo gihugu gikennye kitanakora ku Nyanja, mu ntambara ya gisivili nk’iyo cyahozemo kuva mu 1993 kugeza mu 2005, yahagaritswe n’amasezerano ya Arusha.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages