N’ubwo abanyamakuru bari bahejwe ndetse umutekano ukaba wari wakajijwe bikomeye mu Ngagara ndetse no mu Mujyi wa Bujumbura, amakuru agera kuri IGIHE avuga ko Perezida Nkurunziza yatowe n’abayoboke ba CNDD FDD ku majwi 93%.
Iri shyaka ribicishije ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, ryatangaje ko Pierre Nkurunziza ari we mukandida wa ryo.
Inama rusange yemeje Perezida Nkurunziza nk’umukandida mu matora y’umukuru w’igihugu ataha, yari yitabiriwe n’abarenga 80% by’abanyamuryango bari bateganyijwe kuyitabira.
Mu matora y’umukandida uzahagararira CNDD FDD, Perezida Nkurunziza yari ahanganye na Depite Joseph Ntakarutimana, Visi Perezida wa mbere w’iryo shyaka, na Mo-Mamo Karegwa, Visi Perezidante wa mbere w’Inteko ishinga Amategeko.
Pierre Nkurunziza yemejwe na CNDD FDD ngo ajye guhatana n’abandi bakandida batanzwe n’andi mashyaka, ibi bikaba bibaye mu gihe amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, imiryango mpuzamahanga, sosiyete sivili batari bashyigikiye ko biba, aho ndetse bamwe bari barateguje ko niyemezwa, hazahita haba imyigaragambyo karahabutaka.
Manda Perezida Nkurunziza agiye kwiyamamariza ntivugwaho rumwe, aho bamwe bavuga ko yarangije manda ze ebyiri ateganyirizwa n’Itegeko Nshinga ndetse n’amasezerano ya Arusha, mu gihe CNDD FDD yo ivuga ko ategetse manda imwe bitewe n’uko iyayibanjirije atayitorewe n’abaturage nk’uko Itegeko Nshinga ribiteganya.



















TANGA IGITEKEREZO