Ibinyamakuru by’i Burundi byatangaje ko kuri uyu wa Kabiri aribwo bamwe mu barinzi ba Bunyoni basabwe kuva iwe bagasubira mu birindiro.
Uyu mugabo wari ukunze kugaragara mu ruhame arinzwe n’abasirikare benshi, byatangajwe ko yasigiwe abarinzi batanu nabo bazajya bamurinda ku manywa gusa.
Bunyoni wahoze ari Minisitiri w’Intebe, yakuwe kuri uwo mwanya muri Nzeri uyu mwaka nyuma yo gushwana na Perezida Evariste Ndayishimiye wamushinje gushaka kumuhirika ku butegetsi.
Kuva ubwo Bunyoni akuwe ku mwanya we, nta makuru yandi yigeze amuvugwaho.Uyu mugabo kandi bivugwa ko urugo rwe ruherutse gusakwa n’abashinzwe umutekano i Bujumbura.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!