Mu ibaruwa bashyizeho umukono kuwa 15 Nyakanga bakayishyikiriza Akanama kigenga gashinzwe amatora (CENI) batangaje ko ibibazo bya Politiki n’iby’umutekano mu Burundi bidashobora gutuma haba itunganywa ry’amatora ngo yitabirwe n’amashyaka menshi.
Abo bahoze ari ba Perezida b’u Burundi ndetse n’umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, batangaje ko inzego zizava mu matora arimo gutegurwa zitazagara icyizere hagati y’abaturage.
Bakomeza bavuga ko bakwitabira ayo matora nyuma y’ibiganiro birimo bihuza abarebwa n’ibibazo bya politiki bose muri icyo gihugu, kandi agatunganywa mu mahoro no mu mucyo.
Kugeza ubu Leta y’u Burundi itangaza ko byanze bikunze nta cyatuma amatora y’umukuru w’igihugu ataba kuwa kabiri tariki ya 21 Nyakanga 2015, ibyo bikaba byazanye agatotsi mu bigniro by’amahoro hagati yayo n’abatavuga rumwe nay o.
Ibi leta y’u Burundi yabitangaje nyuma y’uko mu gihe cy’iminsi ibiri umuhuza mu biganiro Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yamazeyo, yasabye ko impande zombi zemera kuganira ku bibazo byose iki gihugu gifite ntacyo basize inyuma.
Museveni yavuze ko impande zombi zemeye kuganira ku kibazo cy’umutekano, ingengabihe y’amatora, ishyirwaho rya Leta y’Ubumwe Abarundi bose bibonamo ndetse n’ibirebana na manda ya gatatu ya Perezida Petero Nkurunziza, abatavuga rumwe na leta bo bakaba basanga icyihutitwa ari ikibazo cy’amatora ateganganyijwe ku wa kabiri w’icyumweru gitaha kurusha ibyo bindi byose.
Radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa RFI dukesha iyi nkuru, ivuga ko Leta y’u Burundi yasohoye itangazo rishishikariza abaturage kuzitabira amatora ku bwinshi ndetse inavuga ko ikibazo cy’amatora kizaganirwaho, ariko ko uko byagenda kose ingengabihe itahinduka kuko hagomba kubahirizwa ibiteganywa n’Itegeko Nshinga.
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga yavuze ko biteguye kuganira ku ngengabihe y’amatora ndetse ikaba yanahinduka ariko ntijye inyuma y’igihe cyateganyijwe, nyamara harabura iminsi itarenga itatu ngo amatora abe.
Ibi kandi byanashimangiwe na Minisitiri w’Umutekano Edouard Nduwimana wasobanuye ko nubwo ibiganiro bikomeje, imyanzuro yabyo idashobora kubangamira ibiteganywa n’Itegeko Nshinga iki gihugu kigenderaho.
Raporo y’umuryango w’abibumbye igaragaza ko Abarundi bagera ku 100 ari bo bamaze kugwa mu mvururu zishingiye ku matora y’umukuru muri iki gihugu, zatangiye ubwo CNDD FDD yatangazaga ko Perezida Nkurunziza ari we mukandida waryo, abarenga ibihumbi 150 bakaba barahungiye mu bihugu bituranye n’u Burundi.



















TANGA IGITEKEREZO