Kuwa gatatu ni bwo Polisi y’u Burundi yarimo ishwiragiza aba banyeshuri ikoresheje ingufu ibakura mu kibuga bari bakambitsemo imbere ya Ambasade ya Leta zunze ubumwe za Amerika, aho bari bamaze amezi abiri.
Aba banyeshuri bashinjwa kuba ari bo bakomeza imyigaragambyo yo kwamagana manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza cyane cyane muri Komini ya Nyakabiga.
Aba banyeshuri bavuga ko badafite aho kujya nyuma yo kwirukanwa na Ambasade ya Leta zunze ubumwe za Amerika kuri uyu wa Gatanu. Abagera ku 100 bagiye gusaba ubuhungiro mu kigo cy’abapadiri ahitwa kwa Adriano Ntabona, barabuhabwa.
Uhagarariye abo banyeshuri Ntiyungeko Ernest, yavuze ko basaba guhabwa ibintu byabo polisi yatwaye. Ikindi ni uko badashobora gusubira muri Kaminuza umutekano utagarutse i Bujumbura.
Ntiyungeko yakomeje avuga ko badashobora gusubira iyo bavuka kuko abenshi muri bo imiryango yabo yahunze, ikindi kandi ngo abagerageje kujyayo barafatwa bagafungwa abandi bakicwa, aho abamaze gupfa ari batatu, abagera ku 100 bo bakaba bafunze, abandi barashimuswe ku buryo aho bari hatazwi.
Abanyeshuri bahunze ibigo bigagamo mu kwezi kwa kane ubwo imyigaragambyo yo kurwanya manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza yatangiraga.
Ambasade ya Leta zunze ubumwe z’Amerika i Bujumbura yari yemeye kubacungira umutekano ariko batinjiye mu bigo byayo, kuwa Gatatu ubwo igipolisi cyageragezaga kuhabakura binjiye muri Ambasade ariko ntiyemera kubacumbikira.



















TANGA IGITEKEREZO