00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burundi: Amashyirahamwe arenga 300 yamaganye manda ya 3 ya Pierre Nkurunziza

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 27 January 2015 saa 05:24
Yasuwe :

Amashyirahamwe adaharanira inyungu za politikiasaga 300 yo mu Burundi, yatangiye urugamba rwo kwamagana manda ya gatatu ya Perezida Pierre Nkurunziza.
Mu kiganiro ayo mashyirahamwe yagiranye n’abanyamakuru basabye ko umukuru w’u Burundi Pierre Nkurunziza atagerageza gusuzugura itegeko nshinga ry’icyo gihugu hamwe n’ amasezerano y’amahoro ya Arusha ngo yitoze kuri manda ya gatatu.
Umwe mu bavuze mu izina ry’ayo mashyirahamwe, Vital Nshimirimana umuyobozi w’ ihuriro FORSC, yasobanuye (…)

Amashyirahamwe adaharanira inyungu za politikiasaga 300 yo mu Burundi, yatangiye urugamba rwo kwamagana manda ya gatatu ya Perezida Pierre Nkurunziza.

Mu kiganiro ayo mashyirahamwe yagiranye n’abanyamakuru basabye ko umukuru w’u Burundi Pierre Nkurunziza atagerageza gusuzugura itegeko nshinga ry’icyo gihugu hamwe n’ amasezerano y’amahoro ya Arusha ngo yitoze kuri manda ya gatatu.

Umwe mu bavuze mu izina ry’ayo mashyirahamwe, Vital Nshimirimana umuyobozi w’ ihuriro FORSC, yasobanuye ko Perezida Nkurunziza arimo gusoza manda ze yemerewe n’amategeko kandi ko zitagomba kurenga ebyiri nkuko amategeko abigena.

Perezida w'u Burundi Pierre Nkurunziza

Nkurunziza asabwa kubahiriza amategeko no kurinda ko byateza akajagari k’abakwigaragambya mu Burundi.

Asabwa kandi kuvana urujijo mu bantu akerura niba aziyamamariza indi manda .

Abantu batari bake baturuka mu mashyaka atandukanye, amadini n’abari mu mashyirahamwe adafite aho yegamiye muri politiki, barimo n’abo mu ishyaka avamo rya CNDD-FDD, bamaze kugaragaza ko badashaka ko asubira kwitoza ubwa gatatu.

Perezida Petero Nkurunziza avuga ko niyo ishyaka rye ritamutanga nk’umukandida nta cyabuza ko yitoza, urukiko rw’ikirenga rukaba arirwo rwafata umwanzuro nubwo abagize aya mashyirahamwe bavuga ko nta cyizere barufitiye .

Abayoboye aya mashyaka bavuga ko bibuka iyirukanwa ry’abadepite 22 shishi itabona kandi uru rukiko rurebera, bakavuga ko ntaho rutandukaniye n’izindi banenga.

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages