00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burundi: Amashyaka yatsinzwe amatora y’abadepite yamaganye icyemezo cy’urukiko kuri CNDD-FDD

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 22 June 2025 saa 10:39
Yasuwe :

Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga mu Burundi rwemeje ko ishyaka riri ku butegetsi, CNDD-FDD, ari ryo ryatsindiye imyanya myinshi mu matora y’abadepite bidasubirwaho.

Ibi bibaye nyuma yaho amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi yari yishyize hamwe atanga ibirego bivuga ko yibwe mu matora y’abadepite yabaye ku wa 5 Kamena 2025.

Ku wa 20 Kamena, ni bwo urukiko rwemeje ko rwatesheje agaciro ibirego byatanzwe n’ayo mashyaka rwemeza ko CNDD-FDD ari yo yatsindiye imyanya myinshi mu Nteko Ishinga Amatego y’u Burundi.

Uru rubanza rwayobowe na Perezida w’uru rukiko, Valentin Bagorikunda, wagaragaje ko amatora yabaye mu buryo bwemewe n’amategeko.

Bagorikunda yavuze ko hashingiwe ku bimenyetso bahawe na Komisiyo ishinzwe amatora birimo uko yagenze, amajwi uko yabaruwe n’ibindi bitandukanye byasuzumwe neza bikaba byerekana ko aya matora yabaye binyuze mu mucyo.

Amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi arimo UPRONA, CNL, CDP, na Burundi Bwa Bose, ni yo yari yatanze ibirego byamagana ibyavuye mu matora y’abadepite.

Mu kiganiro yagiranye na Radio Isanganiro, Umuyobozi wa Uprona, Olivier Nkurunziza, yavuze ko atigeze yishimira icyemezo cyafashwe n’urukiko.

Yagize ati “Tuzakomeza guhangana mu bijyanye na politiki cyane cyane dusaba inzego zikomeye mu gihugu kugira ngo zumve ko mu gihe igihugu cyakomeza kuyoborwa muri ubu buryo, demokorasi y’u Burundi yazagera aho yibagirana burundu.”

Urukiko rwavuze ko CNDD-FDD ari yo yatsindiye imyanya myinshi mu Nteko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .