00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burundi: Amadini n’amatorero agiye kujya asora

Yanditswe na ⁠Ishimwe Hervine
Kuya 2 September 2024 saa 03:15
Yasuwe :

Guverinoma y’u Burundi yatangaje ko guhera muri Nzeri 2024, amadini n’amatorero agiye kujya asorera inkunga yakira zituruka hanze.

Ni icyemezo gikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu tariki 1 Nzeri 2024.

Rimenyesha abanyamadini n’amatorero ko bagomba kujya basorera inkunga n’impano izo ari zo zose bakira zivuye hanze no kujya bazandikisha muri minisiteri mu rwego rwo kunoza imikorere yazo.

Rigira riti “Guhera tariki 16 Nzeri 2024, amadini n’amatorero akorera mu Burundi, impano bakira ziba ziturutse hanze bazajya bajya kuzimenyekanisha muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu hamwe n’inkunga z’amafaranga bakira na yo, hagomba kuzajya habaho amasezerano y’umufatanyikorwa n’Itorero afashije ndetse azajya anyuzwa muri BRB.”

Leta y’u Burundi yasabye amadini n’amatorero kujya bisora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .