00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burundi: Abirukanywe muri CNDD-FDD bahawe iminsi 3 yo gusaba imbabazi

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 28 March 2015 saa 01:14
Yasuwe :

Abarwanashyaka bakomeye (Abagumyabanga) ba CNDD-FDD baherutse kwirukanwa bazira gusinya ku nyandiko yamagana manda ya 3 ya Perezida Nkurunziza, bahawe iminsi itatu yo gusaba imbabazi no kugaragaza ko ibyo bakoze babihatiwe cyangwa babikoze bibeshye.

Nyuma yo gufatirwa ibihano bikomeye, “Abagumyabanga” icumi mu bashyize umukono kuri iyo nyandiko, bakirukanwa mu ishyaka CNDD-FDD, barahamagarirwa kugaragaza icyabibateye, bakagaragaza niba barasinye bibeshye cyangwa barasinye ku gahato, bagasaba imbabazi bityo bakabona gusubizwa mu ishyaka.

Nk’uko bigaragara mu nyandiko yashyizweho umukono n’umukuru w’ishyaka CNDD-FDD, Pascal Nyabenda, iryo shyaka ni umubyeyi w’Abagumyabanga bose, rikaba ritashimishwa no kubona rifatira ibihano abana ba ryo kugeza n’aho ribirukana, iyo ikaba ari yo mpamvu ryabahamagariye kwikubita agashyi bagasaba imbabazi bakagarurwa mu muryango.

Pascal Nyabenda yaboneyeho gushimira abandi bagumyabanga bamaze gusaba izo mbabazi, aho akavuga Nzokizwanimana Richard Umuyobozi w’Intara ya Karusi, Micancaburo Brice-Landry Burugumesitiri wa komine Nyabikere, Nicayenzi Jerome Burugumesitiri wa komine Bugenyuzi, Fatuma Saidi Burugumesitiri wa komine Shombo, Nzinahora Anatole, umuyobozi ushinzwe ibikorerwa muri kaminuza y’u Burundi, Mwidogo Jimmy, Umujyanama w’Umukuru w’Inteko Ishinga Amategeko.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuwa 25 Werurwe 2015, Daniel Gélase Ndabirabe, Umuvugizi w’ishyaka CNDD-FDD yatangaje ko hafashwe icyemezo cyo kwirukana muri iryo shyaka abayobozi bamwe na bamwe bakomoka muri iryo shyaka, barimo Umuvugizi w’Umukuru w’igihugu Leonidas Hatungimana, uwahoze ari umuvugizi w’iryo shyaka Onesime Nduwimana, Umuyobozi w’abagore mu ishyaka n’abandi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages